Fitina Ombolenga wa APR FC azamara ukwezi kose adakina

Omborenga Fitina ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR FC, agiye kumara ibyumweru 4,adakina kubera imvune y’akagombambari yagiriye mu mukino, Amavubi yatsinzwemo na Uganda 1-0,kuwa 07 Ukwakira 2021.

Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ombolenga yitaweho n’abaganga basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine bituma atazagaragara mu mukino ikipe ya APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia kuri uyu wagatandatu.

Kuri uyu wa Gatatu umuyobozi wa APR FC yasuye iyi kipe mu myitozo yakoraga irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League agira ubutumwa abagenera mbere ko kwakira ikipe ya Étoile du Sahel.

Nyuma y’imyitozo yagize ubutumwa aganera abakinnyi ndetse n’abandi babarizwa mu ikipe ya APR FC.

Yagize ati iminsi yagiye ngo dukine umukino ubanza hano iwacu, intsinzi itangirira m’urugo niyo mpamvu tubitezeho ko intsinzi izaboneka kuwa Gatandatu. Mukore ibyanyu mu kibuga mutsinde byinshi nk’ubuyobozi tubafitiye byinshi tubateganyiriza ariko namwe mufite ibyo muduhishiye, iyo n’intsinzi kandi y’ibitego byinshi. Imyitozo umutoza Adil ari kubaha ni myiza kandi itanga ikizere ibindi tubiharire ikibuga ariko icyo turi gutekereza twese n’intsinzi ya hano m’urugo ndetse no mu mahanga.

APR FC ikomeje imyiteguro yitegura imikino ya CAF Champions League aho tariki 16 ukwakira iyi kipe igomba gucakirana na etoile Du Sahel.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *