Florent Ibengé yavuze ikintu gikomeye ku makuru amwerekeza muri APR FC

Mu minsi ishize ni bwo  ikipe ya APR FC iheruka gutandukana n’umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed yaba iri mu biganiro n’umutoza Ibengé ngo aze muri iyi kipe.

Uyu mutoza w’imyaka 61 ubu utoza Al-Hilal Club muri Sudani, byavugwaga ko ari we APR FC ishaka gutangirana na we muri gahunda yo gukinisha abanyamahanga umuyobozi wa yo aheruka kuvuga ko bagiye gusubiraho ariko bagakinishwa mu mikino nyafurika gusa.

Umwe mu nshuti za hafi cyane n’uyu mutoza baganira umunsi ku munsi yabwiye ISIMBI dukesha inkuru ko atari byo nta biganiro yigeze agirana na APR FC.

Ati “sinzi wenda inyungu yaba afite mu kumbeshya ariko yambwiye ko atari byo nta biganiro byigeze bibaho. Yambwiye ko ari ibihuha, rwose amaze kumbwira ko atari byo.”

Ku rundi ruhande ariko na none amakuru avuga ko nk’umutoza ariko kazi kamutunze, kuza muri APR FC nta kibazo ariko ubu nta biganiro birabaho.

Jean-Florent Ikwange Ibengé yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu ya DR Congo, AS Vita Club y’iwabo, RS Berkane muri Maroc, Al-Hilal Club muri Sudani n’andi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *