Football:Umugore yari yizeye ko niyaka gatanya azahabwa arenga Miliyari 70Frw none yasanze imitungo ye yose yarayanditse kuri nyina

Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain, wamujyanye mu nkiko yaka gatanya, asaba ko bagabana imitungo, yizeye ko azahabwa arenga Miliyari 70Frw, yamenyeshejwe ko imitungo yose y’uyu mukinnyi yanditse ku mubyeyi we.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc yari yasize umugore we, Hiba Abouk amusiga amaramasa nyuma yuko binjiye mu rugendo rwo guhabwa gatanya.

Yakomeje agira ati “Ubwo gatanya yashyirwaga mu bikorwa, bombi bemeranyijwe kugabana imitungo, ariko byaje kugaragara ko Ashraf Hakimi nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki agira. Hashize igihe Ashraf Hakimi yarandikishije imitungo ye kuri Mama we.”

Hakimi ukinira PSG imuhemba miliyoni 1 € (arenga Miliyari 1 Frw) ku kwezi, na yo 80 % yayo ajya kuri konti y’umubyeyi we.

Yatangiye gukundana n’uyu mugore we muri 2018 ubwo yari afite imyaka 19 mu gihe uyu mugore we yari afite imyaka 31.

Hakimi wafashije ikipe y’Igihugu cye ya Maroc kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi, yari amaze iminsi ashinjwa gufata ku ngufu umugore amufatiye iwe ubwo umugore we n’umuryango we bari baragiye i Dubai.

ESPN FC on Twitter: "Achraf Hakimi celebrating with his mother after  defeating Spain in the Round of 16 is everything ❤️🇲🇦  https://t.co/XPiBNtHpNc" / TwitterHakimi asanzwe agaragarizwa na Nyina urukundo rukomeye

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *