G.Muhoozi Kainerugaba yagaragaje intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka,yatangaje ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyahuza abagore bo mu bihugu byombi mu rwego rwo kureba abeza kurusha abandi.

Uyu mugaba w’ingabo yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagaragaje abagore ba Uganda n’u Rwanda bagakwiye guhangana bakishakamo abaza ubundi bagahembwa.Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, urubuga. akunze kunyuzaho ibyinshi mu bitekerezo bye.

Uyu muyobozi yagize ati: “Intambara yonyine dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abagore bacu mu rwego rwo kugena abeza cyane kurushaabandi! Dukwiriye kugira iryo rushanwa buri mwaka.”

Gen Muhoozi yavuze ko uwegukanye iri rushanwa ry’ubwiza yajya ahabwa igihembo.

Ubu butumwa buriyongera ku bundi bwinshi Gen Muhoozi akunze kwandika avuga ku Rwanda, akenshi na kenshi avuga imyato Perezida Paul Kagame.
Mu kwezi gushize uyu mugabo yanditse kuri Twitter ko afata Perezida Paul Kagame nka se wabo, aha gasopo abanya-Uganda bose bamurwanya.

Ku wa Kane w’iki cyumweru bwo yifashishije ifoto ya Perezida Kagame yambaye impuzankano ya RDF, avuga ko yatangiye kumukunda mu 1993.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka kugirira uruzinduko rw’amateka hano mu Rwanda rwasize ruciye inzira iganisha ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka myinshi warazambye.

Ni nyuma yo kugirana “ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere” ku mubano w’u Rwanda na Uganda na Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’iminsi itatu Muhoozi usanzwe ari umujyanama mukuru wihariye wa se avuye mu Rwanda,Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko ifunguye umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.

Intambwe ikomejwe guterwa hagati yibihugu byombi bisa naho umubano bigeze kure nk’uko Perezida Paul Kagame aheruka kubitangariza mu muhango wo kurahiza Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo n’Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *