Gaadiidka FC yo muri Somalia yatweretse ubwa mbure bwa APR FC 

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium mu irushanwa rya CAF Champions League mu mukino w’ijonjora ry’ibanze, ikipe ya APR FC yanganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Ikipe ya APR FC yari iri imbere y’abafana bayo, yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko ibafitiye ideni nyuma yo gutsindwa na mukeba Rayon Sports mu mukino wa Super Cup wabaye tariki ya 12 Kanama 2023.

Umutoza Thierry Froger yari yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’ikipe yari yakoresheje ku mukino wa Super Cup kuko yari yagaruye Taddeo Lwanga ndetse na Kwitonda Allain.

Nyuma yo kunganya kwa APR FC, abafana bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragaza ko batishimiye umusaruro w’ikipe yabo ndetse banacishagamo bakavuga ko bashaka Mohammed Adil Erradi wahoze ari umutoza wayo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *