Gacinya Chance Dennis wayoboye Rayon Sports ntago yemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA

Ibi bibaye nyuma yaho uyu GACINYA atsinze mu bujurire, kuri candidature ye yari yakuwemo mu bakandinda bari biyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri wa FERWAFA mu matora ategerejwe taliki 24.06.2023.

Mu buryo butunguranye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ikaba yaje kwemeza ko uyu mugabo atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n’Inkiko.

Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y’Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

Yavuze ko  “nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’ikipe cyangwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) nk’uko byasobanuwe haruguruhashingiwe ku mategeko ngengamyitwarire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi.”

Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports yimamaje atanzwe na Akagera FC.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *