Gakenke: Afungiwe gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke, ku cyumweru tarikiya 16 Mutarama 2021,yafashe uwitwa Bigega Ildephonse w’imyaka 60 ari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko.

Ubwo yari muri ibyo bikorwa yafatanywe ikiro kimwe cy’amabuye y’agaciro yari amaze gucukura mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Mutunda mu Mudugudu wa Gishubi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke,Superident of Polsice(SP),Ndahimana Gisanga,yashimye uruhare rw’abaturage batanze amakuru maze agatabwa muri yombi.

Yagizati “Abaturage bo mu Mudugudu wa Mutunda batanze amakuru ko hari abantu babangiriza amasambu n’myaka bacukura amabuye y’agaciromu gishanga cya Gishubi. “

Yakomeje agira ati Polisi yahise itegura igikorwa cyo kubafata nibwo yahasanze abantu benshi babonye abapolisi bariruka, hasigara Bigega afatanwa ikiro kimwe cya Zahabu .”

SP Gisagara yibukije abaturage ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bitangirwa ibyangombwa n’inzego zibishinzwe.Yanabibukije ko ibyo bikora bitemewe n’amategeko byangiza ibidukikije.

Nyuma yaho uwo mugabo aterewe muri yombi, yahise ashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)rukorera mu Karere ka Gakenke kugira ngo akurikiranywe mu mategeko.

Uyu mugabo naramuka abihamijwe n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1000000frw) ariko itarenze miliyoni eshanu(5000000frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko,bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *