Gasabo: Umugabo Afunzwe akekwaho gusambanya abakobwa barindwi batarageza ku myaka y’ubukure

Tariki ya 8 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umugabo w’imyaka 58 utarigeze ashaka, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa barindwi bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Gicikiza.

RIB ivuga ko aba bakobwa yabashukishaga amafaranga akanabagurira ibintu bitandukanye kuko ari umucuruzi. Aba bana ngo bajyagayo mu bihe bitandukanye aho uyu uregwa yacururizaga akabakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Kinyinya. Dosiye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abantu baba bashaka kwigarurira imitima y’abana.

Ati “Ubu buryo bwo gushukisha abana ibintu ni bumwe mu bukunze gukoreshwa n’abo bagizi ba nabi baba bifuza kwigarurira icyizere mu bana bagamije kubasambanya. RIB irasaba ababyeyi kwita ku bana babo ndetse igihe cyose babonye hari ikintu cyangwa impano bazanye batazi aho yavuye, ko bajya babyitaho, bagakurukirana ndetse bakiyama abo bantu.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *