Gasabo: Umugore akurikiranyweho guta mu cyobo umwana abereye Mukase

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umugore ukekwaho guta mu cyobo kirekire umwana abereye Mukase agamije kubabaza umugabo we.

Iki cyaha cyabaye ku itariki ya 8 Gashyantare 2023 saa yine mu Mudugudu wa Rwintare , Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro aho umugore yakuye ku ishuri umwana abereye Mukase akamujyana maze agahita amuta mu cyobo cya metero 15.

Ubushinjacyaha buvuga ko abatabaye uwo mwana basanze yavunaguritse, bahita bamujyana ku bitaro bya Masaka. Hatanzwe amakuru ko uyu mugore yari atakibana n’umugabo we ndetse n’uwo mwana wahohotewe yari yaragiye kubana na Nyina umubyara, atakibana na Mukase ari yo mpamvu uwo mugore yagiye kumukura ku ishuri ashaka kumwica kugira ngo yihimure ku mugabo wamutaye.

Uyu mugore yemera ko ibyo akekwaho yabikoze koko, akaba yarabitewe n’umujinja yari afitiye umugabo we wamutaye kuko yashakaga kumubabaza.

Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi akekwaho buramutse bumuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 na 107 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *