Gasabo: Wa mugore washinjwe gufatwa ari guca inyuma umugabo yavuze ukuri kw’ibyabaye

Madamu Akayezu Odette utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Jabana wavuzweho guca inyuma umugabo we,yabihakanye avuga ko yari mu Mihango ririya joro yasanzwe ari kumwe n’umugabo bamushinja.

Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru birimo ISIMBI TV na BTN TV,Akayezu yavuze ko amaze igihe kinini atabanye neza na Mike baherukaga kurushinga bitewe nuko yamuhatiraga gusaba inguzanyo muri Banki agatanga ingwate y’inzu ye n’abana be babiri 2 bashakanye afite.

Uyu mugore yavuze ko Mike ibyo Mike ari gukora ari ukumuharabika nyuma yo kugirana ubwumvikane buke bushingiye ku mitungo uyu mugabo yashakaga gusahura.

Akayezu Odette atangaza ko bijya gutangira umugabo yamubeshye ko nta mugore afite batandukanye nyamara bamara kugera mu rugo nyuma y’imihango yo gusaba aza kumenya ko mike yari afite abandi bagore 3 n’abana batandukanye.

yagizatiNjya kubimenya numvise umugore amuhamagara bavugana ibijyanye no kutubahiriza inshingano zo kwita ku bana (gutanga indezo)noneho ndamubaza nti ko wambwiye ko ari amagambo uwo muvuganye byo bimeze bite, ati noneho reka nkubwize ukuri ati mfite umugore wa mbere twabanye mu nzu turananiranwa tubyanye 3, undi natunze mu nzu twabyaranye umwe nawe turananiranwa uwa 3 we ni umukobwa w’I Gikondo nateye inda hanyuma mushakira aho kuba ntitwabana”.

Akomeza Avuga ko umubano wabo warushijeho kujya habi nyuma yo kwanga ko imitungo y’umuryango Mike yamusanganye imwandikwaho ,ikagurishwa cyangwa igatangwamwo ingwate muri bank nkuko Mike yabyifuzaga.

Ati “Yambwiye ko iyo umugore afite imitungo umugabo ntayo afite batubaka ati bibaye ngombwa iyo mitungo yakwandikwa k’umugabo cyangwa ikagurishwa hagashakwa indi bahuriyeho noneho bigacungwa n’umugabo nibwo umugore yubaka”.

Akayezu yavuze ko we na Mike bashwanye ku cyumweru,biturutse kuri telephone ya smart phone Mike yamusabye ngo ayikoreshe we abe akoresha agatelephone gato ka Mike,arabyanga amucyurira cyane ko ntacyo azigezaho kugeza ubwo ku cyumweru I saa tanu n’igice z’ijoro Mike yakase imodoka y’akazi agasubira inyuma yari ageze munsi y’urugo.

Odette yavuze ko akunda Mike cyane ndetse ko muri iryo joro yashatse kumugarura undi arabyanga aramubwira ngo “gumana ibyondo byawe.”

Uyu mugore yavuze ko yamutegereje kugeza mu rukerera rwo kuwa mbere ari nabwo yahamagaye Simeon ngo aze amuganirize ibyamubayeho nawe akihagera saa kumi n’igice ngo nibwo Mike yahise agera mu rugo atangira gushaka kumukubita.

Akomeza avuga ko yahise asaba Simeon kwirukira mu cyumba kubera ko Mike yamumerera nabi undi yibagirwa kujyana inkweto ze aribwo Mike yatangiye guhamagara abantu ko Akayezu yari ari kumuca inyuma.

Uyu mugore yavuze ko Mike asanzwe amukubita guhera banakirambagizanya ndetse nawe ngo uwo munsi yagiye kwihisha mu gikoni kugira ngo atamukubitira mu bantu.

Yavuze ko uyu mugabo yamukubise inda yari atwite ivamo yanga kujya kumurega ngo adafungwa kandi amukunda.

Uyu mugore yavuze ko atari gusambana na Simeon kuko yari mu mihango ndetse na bamwe mu bahuruye barimo na mudugudu yarabiberetse.

Yasoje avuga ko nubwo agikunda Mike ariko yifuza ko ibyabo byarangira akagenda cyane ko ngo basezeranye mu idini gusa ndetse ko ntacyo amufasha mu mibereho.

Scr:umuryango

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *