Gasabo:Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe,abandi 10 barakomereka

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri ihitana umuntu umwe, abandi 10 barakomereka ndetse inagonga imodoka yari itwawe na Tharcisse Karugarama wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda.

Iyi mpanuka yabaye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Mbere mu Izindiro.

Abaturage bari bari aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yikoreye amabuye ibura feri, ita umuhunda yinjira mu nzu itunganyirizwamo imisatsi.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yemeje aya makuru.

Ati “Amakuru dufite ni uko yahitanye umuntu umwe, umukobwa witwa Kabarera Anisia wavutse mu 1980, hakomerekeyemo abandi 10. ’’

Bamwe mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga ngo bitabweho, abandi bajyanywa ku bigo nderabuzima biri hafi y’ibyo bitaro.

Umuturage waguye muri iyi mpanuka niwe wari muri iyi modoka ari kumwe n’umushoferi.

Uyu mushoferi ntiyari yaboneka, haketswe ko yaba yarengewe n’umucanga cyangwa amabuye yari atwaye, ariko abaturage bayakuraho baramubura.

SSP Irere yatangaje ko iyi modoka mbere yo guta umuhanda ikinjira mu nzu, yabanje kugonga imodoka yari itwawe na Karugarama Tharcisse wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, gusa ngo ntacyo yabaye uretse imodoka yari atwaye yangiritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yavuze ko hifuzwa ko aho hantu hashyirwa dos d’ane mu rwego rwo kwirinda impanuka zihabera.

Ati “Igihari ni uko hifuzwa ko hajyaho dos d’ane, bishobora kuba byagabanya umuvuduko w’izo modoka zihanyura. ’’

Abaturage batuye muri ako gace impanuka yabereyemo, bavuze ko atari ubwa mbere impanuka nk’iyi ihabera imodoka igata umuhanda ikinjira mu nzu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *