Gasogi United yirukaniwe myugariro wayo ku kibuga azira gutsindisha ikipe

Umutoza w’ikipe ya Gasogi fc Guy Bokasa nyuma y’umukino wabahuzaga na Apr Fc yatangaje ko atazongera gukoresha myugariro Mbogo Ally.

Nyuma yo gukora amakosa menshi hakavamo n’igitego mu mukino w’ikirarane wabaye kuriki cy’umweru bakina na Apr fc umutoza mukuru wa Gasogi united yabwiye itangazamakuru ko atakongera kwihanganira abakinnyi bamwe batari abanyamwuga anatangaza ko yirukanye mw’ikipe ye Mbogo Ally.

Guy Bokasa yagize ati: “Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino.”

Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

Ati “Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda, ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo.”

Mbogo Ally yinjiye muri Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kiyovu Sports yanze kumuha amasezerano mashya, yakiniye kandi amakipe arimo Espoir FC na Bugesera FC.

Ally Mbogo | National Football Teams

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *