Gatete Jimmy yasuye ikipe y’abafite ubumuga mu kumenyekanisha ruhago yabo

Ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, Icyamamare Gatete Jimmy wabaye Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi,  yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abafite Ubumuga ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe cy’uyu mukino riri ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Uru ruzinduko Gatete yarukoze mu rwego rwo gusura no kwirebera impano z’abana bafite ubumuga baconga ruhago bafite inzozi zo kuba bagera ku rwego nk’urwe.

Gatete Jimmy yatunguwe no kwibonera uburyo uyu mukino ukinwa ndetse aha abakinnyi ubutumwa ko igihugu kibari inyuma, anabashimira ko bagihagarariye neza ubwo batwaraga CECAFA y’ibihugu ya 2019 yabereye muri Tanzania.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Rugwiro Audace, yabwiye IGIHE ko muri uru ruzinduko bagiranye ibiganiro na Jimmy Gatete bigamije kumenyekanisha uyu mukino ndetse no kuwukundisha abatawuzi.

Yagize ati “Twishimiye kuba twakiriye Jimmy Gatete nk’umunyabigwi muri Siporo y’u Rwanda. Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro nubwo bitatinze kuko yari afite urugendo. Abakinnyi bamweretse impano bafite ndetse bamusezeranya ko na bo bazajyana u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika.’’

Umukino wa Amputee Football watangiye gukinwa mu Rwanda mu 2015, nyuma y’imyaka ine gusa mu 2019, Ikipe y’Igihugu yahise yegukana Igikombe cya CECAFA itsinze Kenya ku mukino wa nyuma. Uyu mukino akenshi ukinwa n’abakinnyi bahoze baconga ruhago ariko bakaza kugira impanuka zituma bagira ubumuga.

Kuri ubu ishyirahamwe ry’uyu mukino ryawutangije mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu, mu rwego rwo gushaka impano z’abari munsi y’imaka 15, ndetse no guhugura abatoza n’abatekinisiye kugira ngo bashobore gutoza abo bakinnyi no kuzamura urwego rwawo mu cyiciro cy’abagore kugira ngo uburinganire bwubahirizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *