Gen Célestin Mbala Munsense Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Gen Célestin Mbala Munsense Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), yagiriye uruzinduko  mu Rwanda, aho yahuye n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ahanini ku bijyanye n’umutekano.

Mbala Munsense Célestin n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 9 Ugushyingo 2021, bakaba bagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura.

Ibi biganiro byarebye cyane  ku kibazo cy’umutekano w’akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba, nk’uko Gen Mbala yabisobanuye.

Yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku bijyanye na gahunda zashyizweho n’ibihugu mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bibangamira ibihugu. Ibi bihuye n’ibyifuzo byatanzwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kugira ngo bihuze imbaraga mu kurwanya iterabwoba ridindiza iterambere rusange”.

Munsense akomeza avuga ko ibyo biganiro byarebaga kandi gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, hagamijwe gushimangira umubano mwiza n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Ubwo havugwaga Ku birego biherutse kuvugwa ko abarwanyi bivugwa ko ari ab’umutwe wa M23 bagabye igitero ku butaka bwa DRC baturutse mu Rwanda no muri Uganda, Umuyobozi mukuru wa FARDC, Gen Mbala yagize ati “Twahisemo guha umwanya itsinda rya EJVM kugira ngo rikore akazi karyo kandi riduhe ibisobanuro kuri ibyo bibazo.”

Abayobozi b’Ingabo mu bihugu byombi bahuye mu gihe mu mezi atatu ashize habaye ibibazo bihungabanya umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, harimo abarwanyi bitwaje intwaro binjiye mu Rwanda bavuye muri RDC bakaza bakarasa inka z’umuturage.

Byakurikiwe n’Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo zikurikiye abakora ibikorwa by’ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe (ibyo bita gucora), ikindi gikorwa giheruka ni icyabaye mu ijoro rya tariki ya 8 Ugushyingo 2021, aho abarwanyi batazwi aho bavuye (byavuzwe ko ari aba M23 ariko yo irabihakana) binjiye ku butaka bwa Congo bafata imisozi ibiri yo muri Rutshuru ariko baza kuyirukanwaho.

U Rwanda na Congo bakunze kugaragaza ubushake mu gukemura mu mahoro ibibazo biboneka ku mipaka y’ibihugu byombi, nk’uko byagaragajwe n’abakuru b’ibihugu baherutse guhurira mu mijyi ya Goma na Gisenyi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *