Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe ubwo yari ageze mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Uyu mu generari ni urugendo rwa kabiri agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, dore ko yahaherukaga tariki 22 Mutarama 2022, icyo gihe agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro yakunze kugaragaza ko byatanze umusaruro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuko nyuma y’ibyo biganiro hagiye hatangazwa gahunda zijyanye no koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi no gufungura imipaka.