Gicumbi:  bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa

Ni mu kirombe giherereye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho cyaridutse kigwira abo bagabo, umwe muri abo witwa Habarurema w’imyaka 32, ubwo bageragezaga kumutabara basanga atagihumeka.

Ni ikirombe cyari cyaramaze gufungwa n’ubuyobozi, nyuma yuko babonye ko gishobora guteza impanuka, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théonèste yabitangarije KT radio dukesha iyi nkuru

Ati “Hari abantu batatu bacukuraga umucanga mu kirombe twari twarafunze, cyari kimaze iminsi kidakora. Ejo bariyibye mu ma saa tanu bajya gucukura, bagira ukwirara kuko babonaga ari ku zuba, banatekereza ko ubuyobozi bushobora kuba butari hafi”.

Arongera ati “Kwa kundi ari ku izuba ubutaka bwiyasa ikirombe kirabagwira, babiri bavamo birukanka, umwe uwitwa Habarurema kiramugwira. Twagiye kumutabara dusanga cyamugwiriye ku mutwe yitabye Imana”.

Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, agira n’impanuro aha abaturage, aho yabasabye kwirinda gukora icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya mu bucukuzi butemewe, bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ngashishikariza abashaka gukora ubucukuzi kwishyira hamwe bagasaba icyemezo. Iyo abantu bakora ubucukuzi bwemewe baba bafite ibyangombwa, bafite n’ubwirinzi bw’ibanze”.

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera ukorewe isuzuma, yamaze gushyingurwa, mu gihe bagenzi be barokotse iyo mpanuka, ngo bameze neza aho bari kwitabwaho n’imiryango yabo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *