Gicumbi FC yegukana Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itsinze Etoile de l’Est

Kuri uyu wa Gatanu, Gicumbi FC yegukanye igikombe itsinze Etoile de l’Est.wari mukino wa nyuma wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Kuri Stade Amahoro, ni ho hasorezwaga imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ahahataniwe umwanya wa gatatu ndetse n’igikombe.

Ku guhatanira umwanya wa 3 , ikipe ya Heroes yawegukanye itsinze Amagaju kuri Penaliti 5-4, aho iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Umukino wa Gicumbi na Etoile de l’Est waje ari uwanyuma aho izi kipe zamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.Ikipe ya Etoile de l’Est ni yo yafunguye amazamu, Gicumbi iza kwishyura kuri penaliti. Kuri Coup-Franc Gicumbi yaje kubona igitego cya kabiri, ku munota wa 90 w’umukino, Gahamanyi Boniface uzwi nka Didier yaje kwishyura igitego umukino urangira ari 2-2.

Penaliti nizo zaje kwiyambazwa, eshanu kuri buri ruhande zirangira amakipe anganya 4-4, hagenda hongerwaho imwe imwe birangira abakinnyi bose 11 bateye, baza no kongera gutangira ariko Gicumbi yegukana igikombe kuri Penaliti 14-13.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *