Gikondo: Imodoka yagonze Camera yo ku muhanda(Sofia) irangirika.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Karere ka Kicukiro ugana rwagati mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Land Cruiser, yataye umuhanda igonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.

Iyi mpanuka yabereye ahazwi ku zina rya Camp Zaire ahagana saa Cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022.

Amakuru dukesha Igihe nuko umuvugizi wa Police ,SSP Irere René yatangaje ko umushoferi yataye umuhanda anashimangira ko nta muntu yahitanye.

Yagize ati “ Impanuka ibereye hagati yaho ISCO yubatse ugana Rwandex noneho imodoka icaho irayigonga ariko ni impanuka isanzwe.”

Yakomeje avuga ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye anashimangira ko kuba iyi Camera izishyurwa n’ubwishingizi nk’uko aribwo bwishyura ibyo impanuka zangije.

Yanakomeje avuga  ko bategereje ko idosiye ikorwa igashyikirizwa sosiyete y’ubwishingizi kugira ngo ariyo yishyura iyi Camera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *