Gisagara: Impanuka y’imodoka yahitanye abaforomo babiri

Iyi mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara yahitanye abafomo babiri n’aho abandi batatu barakomereka nyuma yo guta umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.

Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite Plaque ya RAB 393 M yabereye mu Kagari ka Sabusaro muri uyu Murenge wa Kansi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Mu bantu batanu bari muri iyi modoka, hahise hitaba Imana babiri ari bo Nyirahabimana Jaqueline wari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Nyarusizi na Kigeme muri Nyamagabe na Mery Uwanyagasani wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yavuze  ko uwo muhanda wabereyemo impanuka ukoze neza, ahubwo icyabaye ari uko imodoka yananiwe gukata bituma imanuka mu manga.

Ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB.

Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibilizi.

 

Gisagara: Impanuka y’imodoka yahitanye...

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *