Gitifu w’Akagari arafunzwe akekwaho gukubita umuturage bikamuviramo gupfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, witwa Kagiraneza Enock, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.

Aba bayobozi bombi, hamwe n’abanyerondo bari kumwe, ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura irondo tariki 24 Ukuboza 2023, bageze mu rugo kwa Dushimimana ruherereye mu Mudugudu wa Bikingi mu masaha ya nijoro, bamusanga we n’umugore we baryamye babasohora mu nzu nk’uko bamwe mu baturage babigarutseho.

Umwe muri bo yagize ati “Baje bitwaje za ferabeto, babanza gusohora umugore we bamubohera amaboko inyuma bamusaba kubereka aho Dushimimana (Umugabo we) ari. Hashize akanya na we arasohoka, ageze hanze batangira kumuhondagura, baramukomeretsa cyane bamugira intere”.

Uwo mugabo bivugwa ko yaba yarakubiswe n’aba bayobozi bamuziza ko asanzwe ari umunyarugomo (igihazi), byageze tariki 28 Ukuboza 2023 arapfa, bigakekwa ko yaba yarazize izo nkoni yakubiswe n’abo bayobozi ubwo bamusangaga iwe.

Undi ati “Abayobozi ba hano baratuzengereje, baduhoza ku nkoni, ntituzi icyo baba badushakaho. Leta nidutabare”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje iby’uko bombi bafunzwe.

Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa. Bombi bafungiwe kuri RIB Station ya Mukamira, ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha. Haracyashakishwa n’ibindi bimenyetso hamwe n’abandi baba baragize uruhare muri urwo rupfu ngo babiryozwe”.

Icyaha bakurikiranweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikavamo urupfu, giteganywa n’Ingingo y’121 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko itarenze imyaka 20, n’ihazabu y’Amafaranga y’ u Rwanda kuva kuri Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *