Goma: Bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhungabanya umutekano w’abaturange bari guhunga amasasu

Urukiko rwa gisirikare rukorera i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu, rubaziza guhungabanya umutekano w’Abanyekongo bahungiye mu gace ka Kanyaruchinya.

Ibi byaha byabaye kuwa  15 Ugushyingo 2022 ubwo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagiriraga uruzinduko muri iyi nkambi y’agateganyo yabayeho kubera imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, aturutse mu mujyi wa Goma.

Uyoboye M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yavuze ati:  “abahagarariye Leta ya RDC baciye igikuba mu mpunzi ziri i Kanyaruchinya, bagamije kuyobya ibitekerezo bya Uhuru usanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.”

Bisimwa yasobanuye ko ingabo za Leta zisanzwe zifatanye na FDLR hamwe na za Mai Mai, zarashe ibisasu biremereye mu gace ka gatuwe cyane, bituma abantu bahungira ku bwinshi muri iyi nkambi.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’Umunyekongo witwa Justin Kabumba, ukurikiranira umunsi ku wundi iyi mirwano, urukiko rwasanze aba basirikare batatu barakoze iki cyaha, kandi bakwiye igihano cy’urupfu.

Imirwano yatumye Abanyekongo benshi bahungira muri Kanyaruchinya yabereye muri teritwari ya Kibumba no mu nkengero zaho, aho abasirikare ba Leta n’abarwanyi ba M23 bari basa n’abananiwe kuvanana mu byimbo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *