Guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022 umushahara w’umukozi uziyongera kubera itegeko rishya ry’umusoro

Mu itegeko rishya ry’umusoro leta y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku mushahara utarenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, ni mu gihe umushahara urenga ibihumbi 30 Frw wajyaga usoreshwa ku kigero cya 20% ku mafaranga arenga kuri ibyo bihumbi 30. Izi mpinduka zikaba zizatangira kubahirizwa ku mushahara w’Ugushyingo 2022.

Mu itegeko Nº 027/2022 ryo kuwa 20/10/2022 rigaragaza neza impinduka zabayeho kubakozi muri rusange aho bashyizwe igorora kubera kwigomwa umusoro kuri Leta kugirango umukozi icyo atahana mu murugo cyiyongere.

Mu Ingingo ya 56 y’iri tegeko rishya, ivuga ku musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku murimo, isobanura ko umwaka wa mbere uhereye ku itariki iri tegeko ritangira gukurikizwa, guhera ku mafaranga 0 kugeza ku 60.000Frw, umusoro ari 0%.

Bivuze ko Guhera kuri 60.001Frw kugeza ku 100.000Frw umusoro ni 20%, naho guhera ku 100.001Frw kujyana hejuru ni umusoro wa 30%.

Ku girango ibi ubyumve neza reka turebere hamwe urugero.

Umukozi uhembwa ibihumbi 60Frw, umukoresha we iyo yajyaga kumwishyura yabanzaga gukuraho ibihumbi 30Frw bidasorerwa andi ibihumbi 30Frw akabisorera 20%, ni ukuvuga 6000Frw yavaga ku mushahara we.Ibi bisobanuye ko ibyo uyu mukozi yacyuraga mu rugo hiyongereyeho 6000Frw. Ni inkuru nziza ku bakozi.

Urundi rugero, ku kwezi iyo umukoresha yajyaga kwishyura umusoro ku mushahara w’umukozi we, yafataga umushahara wenda w’ibihumbi 100Frw, agakuramo ibihumbi 30 bidasorerwa, hanyuma akabara 20% by’ibihumbi 70Frw bisigaye. Ni ukuvuga ko uhembwa ibihumbi 100, yasoraga 14 000Frw.

Ikindi iri tegeko rivuga nuko nta mpinduka zigaragara mu mwaka wa mbere ariko mu mwaka wa kabiri zizabaho kuko icyo gihe guhera kuri 60.001Frw kugeza ku 100.000Frw umusoro uzagirwa 10% uvuye kuri 20%.

Ibi bivuze ko mu mwaka wa mbere uhembwa nk’ibihumbi 100Frw, arishyura umusoro w’ibihumbi 100Frw ukuyemo ibihumbi 60Frw. Ni ukuvuga 20% y’ibihumbi 40.000Frw ari yo 8000Frw avuye kuri 14.000Frw.

Ku mwaka wa kabiri ni ukuvuga guhera mu Ugushyingo umwaka utaha umusoro uzaba 4000Frw ku mushahara w’ibihumbi 100Frw. Bivuze ko ayo umukozi uhembwa ibihumbi 100Fw acyura mu rugo haziyongeraho ibihumbi 10Frw, ni ukuvuga 10%.

Abahembwaga guhera ku 100.001 Frw kujyana hejuru basoraga 30%. Mu itegeko rishya ibihumbi 100 bizajya bisora (100000-60000)*20%=8000Frw aho kuba 14000Frw noneho abahembwa hejuru y’ibihumbi 100Frw hazabanza gukuraho bya bihumbi 100Frw bisora 8000Frw ubundi habarirwe ku ijanisha.

Ku mwaka wa kabiri, uyu musoro uzaba 20% ku bahembwa 100.001Frw kugeza ku 200.000Frw.

Abahembwa hejuru y’ibihumbi 200 Frw umusoro batangaga uzakomeza kuba 30% nk’uko n’itegeko rya mbere ryabiteganyaga ariko ayo umukozi ajyana mu rugo aziyongera.

Nk’umuntu ufite umushahara mbumbe wa 300.000Frw ukuramo ukuraho ibihumbi 100Frw bisora 8000Frw naho 200 000Frw asigaye agasora 30% ni ukuvuga (300.000-100.000)*30%=60.000Frw. Ubwo umusoro uraba 60000+14000=74000Frw aho kuba 81.000Frw nk’uko byari bisanzwe.

Mu nzego za Leta n’ibigo bimwe na bimwe by’abikorera byubahiriza amategeko, umukozi afashwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira izabukuru n’ibindi bishobora gutuma amafaranga agera ku mukozi aba ari macye.

Gusa, usanga abantu benshi bishimira gukora muri Leta kuko baba bizeye ejo hazaza habo kandi hari n’andi mahirwe abakozi ba Leta babona n’ubwo atari bose nk’uduhimbazamushyi, misiyo n’ibindi bemererwa.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *