Guinée iyobowe na Naby Keïta wa Liverpool yigaranzuye Amavubi [AMAFOTO]

Guinée yari yatsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0 ku wa Mbere, yakinnye umukino wo kuri uyu wa Kane ifite Kapiteni wayo Naby Keïta usanzwe ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

Ku ruhande rw’Amavubi, Umutoza Mashami Vincent, yari yakoze impinduka esheshatu, Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Serumogo Ally, Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Lague aba ari bo bongera kubanza mu kibuga.

Ikipe y’Igihugu ya Guinée ni yo yasatiraga cyane mu minota ibanza, ariko nta buryo bukomeye yabonye bugana mu izamu. Abarimo Aguibou Camara, José Martinez na Lamine Bayo babonye amahirwe ariko ntibayabyaje umusaruro.

Guinée yari imaze akanya ihushije uburyo bwa Mohamed Ali Camara wateye umupira ugafatwa na Ishimwe Jean Pierre, yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyinjijwe na Mohamed Lamine Bayo n’umutwe ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Aguibou Camara.

Ikosa Ibrahima Cissé yakoreye kuri Byiringiro Lague, ryavuyemo umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ahagana muri koruneri, utewe na Hakizimana Muhadjiri uca hejuru gato y’izamu rya Aly Keita.

Ku munota wa 34, José Martinez Kanté yacenze abakinnyi babiri b’Amavubi, atanga umupira kuri Naby Keïta wasigaye arebana n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, atera hasi mu nguni y’ibumoso bw’izamu, Guinée iyobora umukino n’ibitego 2-0.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Guinée yabonye koruneri yatewe, umupira ugeze kuri Ibrahima Sorry Conté ashyiraho umutwe, ariko ku bw’amahirwe make ukurwa mu izamu na Serumogo Ally Omar wasimbutse.

Guinée yabonye kandi uburyo bwiza ku mupira Naby Keïta yanyujije mu maguru y’abakinnyi b’Amavubi, ugeze kuri Aguibou Camara awutera mu izamu, ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre akoresheje ikirenge.

Naby Keïta na Aguibou Camara bakinnye neza igice cya mbere, bari mu bakinnyi bane ba Guinée bahise basimburwa igice cya kabiri kigitangira, hajyamo abarimo Ilaix Moriba wahoze muri FC Barcelone watangiye gukinira iki gihugu ku wa Mbere.

Ku ruhande rw’Amavubi, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Niyomugabo Claude na Ntwari Fiacre basimbuye Benedata Janvier, Nishimwe Blaise, Rutanga Eric na Ishimwe Jean Pierre.

Ilaix Moriba yashoboraga gutsindira Guinée igitego cya gatatu, ariko ishoti rya kure yateye ku munota wa 60, rishyirwa muri koruneri na Ntwari Fiacre.

Amavubi yakinnye neza mu gice cya kabiri, yabonye uburyo burimo imipira ibiri iteretse ku makosa yakorewe kuri Sugira Ernest, ariko abarimo Hakizimana Muhadjiri ntibayibyaza umusaruro.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, Syli National igomba kwerekeza muri Cameroun, aho izatangira Igikombe cya Afurika ihura na Malawi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022, saa Kumi n’Ebyiri.

Iki gihugu cyari kimaze icyumweru n’igice cyitoreza mu Rwanda, kiri mu Itsinda B hamwe na Sénégal, Malawi na Zimbabwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Guinée: Aly Keïta, Saidou Sow, Mohamed Ali Camara, Ibrahima Sory Conte, Ibrahima Cissé, Issiaga Sylla, Amadou Diawara, Naby Keïta (c), Aguibou Camara, José Martinez Kanté, Mohamed Lamine Bayo na Ibrahim Koné.

Rwanda: Ishimwe Jean Pierre, Serumogo Ally, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Buregeya Prince, Ruboneka Jean Bosco, Nishimwe Blaise, Benedata Janvier, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri (c) na Sugira Ernest.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *