Hagiye gutangira uburyo bw’ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda gushyira mu myanya abarimu

Abarimu bari basanzwe basaba akazi bakoresheje ko hereza impapuro zisaba akazi kuri imeyeri hakabaho guhitamo abajyjuje ibisabwa ndeste hakazanabaho igihe cyo gukora ibizamini ariko muburyo bwo gukorere ku mpapuro,ibi bikba byatinzaga ikosora ndetse no gukora ikizamini nabyo ugasanga byatindaga.

Uburyo bushya bugiye kujya bukoreshwa bwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri uzakora ikizamini azajya arangiza gukora ahita amenya n’amanota ye.

Mugenzi Leon umukozi ushinzwe ubujyanama muri REB,  avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bizamini bitazagira uwo bigora kuko hashyizweho ibigo bazakoreramo ibizamini n’abazabafasha igihe habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga.

yagize ati “Aho bazakorera ibizamini hashyizwe ibikoresho bihagije bizifashishwa kandi n’ubu abarimu mu turere twose bashobora kugana kuri ibyo bigo bagasaba akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugize ikibazo agafashwa”.

yakomeje avuga ko igihe cyo gutangira amashuri kizagera abarimu ndetse nabayobozi bibigo by’amashuri bakenewe bazaba babonetse,ubwo amashuri azaba yatangiye tariki 11 Ukwakira 2021.

Mico Darius,umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo,avuga ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora ibizamini rifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi basaba akazi rigahita rinasuzuma ibya ngombwa bisabwa ku buryo ari na yo izasohora urutonde rw’abemere gukora.

yagize  ati “Ikoranabuhanga ryacu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe, rikaba rinafite ubushobozi bwo gusuzuma amadosiye y’abemerewe gukora ibizamini noneho hagasuzumwa neza abemerewe ku buryo byihutisha gutoranya amadosiye, ntawe uzabigiriramo ikibazo”.

Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe

uyu muyobozi kandi akomeza atangaza ko ikoranabuhanga rigiye kujya rinakoreshwa mu isuzuma bumenyi rya mwarimu,aho hazajya harebwa imihigo mwarimu yiyemeje hagendewe kuyo yashyize muri sisitemu,ubundi bitewe nibyo yujuje ikagenda imuha amanota.

Ubu kandi harimo gutegurwa n’irindi koranabuhanga rizafasha kujya hasuzumwa no kugenzura imikorere ya mwarimu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *