Hagiye hanze ubutumwa bwa Perezida Ali Bongo wakorewe ‘Coup d’Eta’  

Ali Bongo umaze umunsi umwe ahiritswe ku butegetsi bwa Gabon, aratabaza asaba ubufasha bwo gukurwa mu gihome yashyziwemo n’abamuhiritse, akongera guhura n’umuryango we.

Igisirikare cyahiritse Bongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, cyahise cyemeza ko cyamufungiye iwe mu rugo kandi akomeza kubungabungwa.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Ali Bongo avuga ko ari mu icuraburindi, aho afungiye wenyine atazi ibiri kuba, ndetse ngo umuryango we barawutatanyije ntazi aho uri.

Bongo wahiritswe ku butegetsi nyuma y’amasaha macye atangajwe ko yatsindiye manda ya gatatu, muri aya mashusho yagiye hanze yavuze ko umuntu wese wagira icyo akora, yamufasha akarekurwa kandi agasubirana n’umuryango we.

Igisirikare cyahiritse Bongo, kivuga ko cyamujijije kugundira ubutegettsi kandi atagishoboye kuyobora Igihugu, cyane ko n’abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ko batamushaka.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *