Haïti:Minisitiri w’Intebe arashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moise uherutse kwicwa arashwe

Minisitiri w’Intebe Ariel Henry wa Haïti yasabiwe n’umushinjacyaha  gukorwaho iperereza kurupfu rwa rwa Perezida Jovenel Moise wishwe arashwe.

ubwo perezida yicwaga muri iryo joro Ariel yavuganye n’umwe mu bantu bakekwa cyane kugira uruhare muri urwo rupfu,ibi bikaba byatangajwe na  Bed-Ford Claude umushinjacyaha wo mu mugi wa Port-au-Prince.

yagumye asaba ko iperereza ryamenya ibyo yavuganye nabo bakekwa muri iryo joro kandi akabuzwa kuba yarenga igihugu.

yagize  ati “Hari ibimenyetso simusiga ngo Henry atangire kuburanishwa ndetse abe yanasabirwa gutabwa muri yombi.”

Minisitiri w’Intebe ntacyo aratangaza kuri ibi bimuvugwaho, icyakora yari aherutse kwamagana ibyo ubushinjacyaha bumukekaho ubwo yasabwaga kwitaba umushinjacyaha Claude.Ariel yavuze ko ibyo ari ukurangaza rubanda kuko abakekwaho kwica Perezida bahari kandi bazagezwa mu butabera.

Haiti appoints Ariel Henry as new prime minister | CGTN Africa

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *