Hakizimana Muhadjiri ikipe azakinira umwaka utaha yamenyekanye

Uyu musore w’imyaka 28 ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Police FC aho Shampiyona yarangiye afite ibitego bitatu birimo icyo yatsinze mu mikino ya Rayon Sports, Musanze FC na Gorilla FC byose mu gice cya kabiri cya Shampiyona. Rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi Kipe y’Igipolisi ni Mugisha Didier winjije umunani bituma ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muhdjiri HAKIZIMANA yongereye amasezereno muri POLICE FC atanzweho miliyoni 15 Frw  yageze muri Police FC avuye muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite na yo yakinnyemo imikino ibanza gusa n’ubundi avuye mu Rwanda.

POLICE FC umwaka w’imikino ushize yasoreje ku mwanya gatandatu n’amanota 47.

Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe arimo Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na AlKholood FC yo muri Arabie Saoudite.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *