Hamenyekanye Impamvu Facebook, WhatsApp na Instagram zamaze amasaha 6 zidakora

Imbuga nkoranyambaga zikunzwe na benshi Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

Iyi kompanyi  ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza.

Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

Izi mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Izi mbuga nkoranya mbaga Zongeye gukora mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Itangazo rya tanganjwe n’ubuyobozi wa facebook ryo kuri uyu wa kabiri,  ryavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ’systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.

Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n’uko kureka gukora kwayo

Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.

Src:BBC

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *