Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza koyazasimbura Ole Gunnar Solskjaer

Umutoza Ole ari kugitutu  nyuma y’umusaruro muke bikaba byararuhijeho kuba bibi  aho machester united iheruka gutsindwa ibitego 4-2 na Leicester City ku wa gatandatu. byatumye United yuzuza imikino 3 ya Premier League nta ntsinzi.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza biratangaza, ko ubayobozi bwa United bashyigikiye byimazeyo Solskjaer kandi bakomeje kwizera ko uyu mutoza w’imyaka 48 wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Nyakanga, azazamura urwego rw’ikipe.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne El Chiringuito kibitangaza ngo United yatekereje ku mpinduka, maze igaragaza ko Zidane ashobora kuba umukandida mwiza usimbura Ole nyuma y’icyifuzo cya CR7.

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Manchester United ko Zinedine Zidane yazanwa gusimbura Ole Gunnar Solskjaer.

Bivugwa kandi ko Zidane yegerewe na Paris Saint-Germain na Newcastle United, ariko uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid yanga ubusabe bwayo makipe yombi.

Zinedine Zidane Has Helped Cristiano Ronaldo Expand His GameZidane na Ronaldo

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *