Hamuritswe urubuga rushya ruje guhangana na Twitter

Mark Zuckerberg yatangaje ko uru rubuga rushya ruje guhangana na Twitter imaze iminsi yinubirwa na bamwe kubera amavugurura yatangije.

Threads ifite umwihariko wo kuba umuntu ashobora kwandikaho ubutumwa bw’amagambo 500 mu gihe Twitter handikwaho amagambo 280.

Mark Zuckerberg yavuze ko mu masaha ya mbere urwo rubuga rushyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, abantu miliyoni eshanu bahise batangira kurukoresha.

Ni urubuga Zuckerberg avuga ko ruzashyira imbere ibitekerezo by’abarukoresha, akaba ari nabyo bishingirwaho hakorwa amavugururwa atandukanye.

Ubwo yabajijwe niba Threads ishobora gukura ku mwanya Twitter mu gukoreshwa n’abantu benshi, Zuckerberg yavuze ko nubwo bishobora gutwara igihe ariko bishoboka.

Threads kugeza ubu iboneka mu bihugu bisaga ijana ku isi uretse mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kubera ko inzego zishinzwe ubugenzuzi zitaratanga uruhushya.

Mu muhango wo kumurika Threads, ubuyobozi bwa Meta bwavuze ko bwifuza kubaka urwo rubuga rugendeye kuri Instagram, bagaharanira kongera ubwiza bw’ibyo Instagram yakoraga, bigakomereza kuri Threads.

Nubwo ari urubuga rwihariye, Threads izajya ifasha abayikoresha kuyinjiramo bakoresheje konti zabo za Instagram. Icyakora hazajya haba hari uburyo bwo guhindura imyirondoro yawe uko ubishaka mu gihe umaze kwinjiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *