Hamwe n’ababyeyi babo,abana 9 b’impanga bavukiye muri Maroc basubiye mur Mali bameze neza

Abana icyenda bavukiye icya rimwe bakabaho – bonyine ku isi kugeza ubu – basubiye iwabo muri Mali bameze
neza nyuma y’umwaka n’igice bavutse muri Maroc bakahaguma barimo kubitaho.

Izi mpanga zidasanzwe zavukiye mw’ivuriro ryigenga muri Gicurasi(5) 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo
ryakomeje kubakurikirana.

Baciye umuhigo wa Guinness World Record w’abana b’impanga benshi bavukiye rimwe kandi bakabaho.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali saa munani z’ijoro kuri uyu wa kabiri bari kumwe n’ababyeyi
babo, bakirwa na ministiri w’ubuzima Diéminatou Sangaré nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Abo bana ni abakobwa batanu bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, n’abahungu bane; Mohammed
VI, Oumar, Elhadji, na Bah.

Umwe yitiriwe umwami wa Maroc Mohammed VI kuko yatanze ubufasha mu kwita kuri aba bana na nyina mbere na nyuma y’uko bavutse.

Bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko Fanta Siby minisitiri y’ubuzima ya Mali yabitangaje igihe bavukaga.
Ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.

Halima Cissé wari ubatwite icyo gihe afite imyaka 25 byabaye ngombwa ko ajyanwa muri Maroc avuye iwabo muri Mali kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.

Iyi mbyaro y’abana icyenda yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari
byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.

Mali Woman Gives Birth to 9 Babies - 2 More Than Doctors Detected

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *