Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umuhungu wa Bazivamo Christophe wiciwe muri Amerika

Hirwa Nshuti Bruce ni umuhugu wa Bazivamo Christophe wasanzwe yapfiriye hafi y’inyubako yaa Kaminuza ya Arkansas yigagamo aho ubu Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Arkansas iri gukora ipererezango hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.

Amakuru ahari nuko Hirwa Nshuti Bruce warufite imyaka 23 y’amavuko, mu ijoro ryo kuwa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, nyuma umurambo we uza kuboneka bukeye.

Bazivamo Christophe avuga ko bitoroshye kubura umwana mu buryo nk’ubu, kandi nta kibazo kindi yari afite cy’uburwayi. Ati “Ntabwo yari arwaye, nta kibazo na kimwe yari afite kandi yari kumwe na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye. Yari kumwe na bagenzi barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.”

Yakomeje agira ati “Baryamye saa yine bose. Ni yo makuru bagenzi be babanaga batanze. Aho basanze umurambo ntabwo ari kure y’aho batuye, ni nko mu minota itanu, ni hafi y’inyubako z’abanyeshuri bose babamo hafi aho. Polisi yahasanze umurambo, abanyeshuri babanaga aho nabo ntibazi uko byagenze, kuko bagiye kuryamira rimwe.”

Mbere y’uko bajya kuryama, umwe mu basore bari kumwe n’umuhungu wa Bazivamo, ngo bajyanye mu cyumba, asiga azimije amatara aryamye. Mu gitondo bamwe bagiye kwiga, abandi bajya ku kazi, batashye bakirwa na Polisi ibabaza uko byagenze, basobanura ko batazi ibyabaye ko bamuheruka bari kumwe ku mugoroba.

Bazivamo ati “Polisi icyo ivuga, ni uko iri gushaka za camera kugira ngo bamenye icyabaye ariko babona ko ari umuntu wishwe.

Bazivamo Christophe ubyara uyu muhungu witabye Imana yabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Hirwa Nshuti Bruce muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n’ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka. Yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Uyu musore witabye Imana, ni uw’umugore wa kabiri wa Bazivamo kuko uwa mbere yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe Bazivamo yari mu Budage aho yigaga.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *