Hari abazishyura miliyoni 40 Frw mu guhemba Perezida Kagame na Magufuli

Ku ya 1 Mata 2023, ni umunsi utegerezanyijwe amatsiko n’abantu benshi bifuza kwihera ijisho bamwe mu banyabigwi b’Afurika bahabwa ibihembo mu kuzirikana uruhare bagize cyangwa bakigira mu guharanira kwimakaza ubudasa bw’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Mu banyacyubahiro bitezweho guhembwa kuri uwo munsi w’amateka, harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Nyakwigendera John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania na Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan wayoboye Nigeria.

Ukurikije ibyateguwemo hari benshi batazaterwa ipfunwe no kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40 ku itike (amadolari y’Amerika 40,000), nubwo umuntu umwe ushaka gukurikiranira ibirori mu myanya isanzwe azishyura akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga 107,000 (amadolari y’Amerika 100).

Ibi birori bizaba bifunguriwe abantu bose bifuza kubyitabira bafite ubushobozi bwo kwishyura amatike, kandi bakaba bariyandikishije mbere cyangwa barahawe ubutumire.

Uretse abatsindiye ibihembo n’abazabaherekeza bazinjira ku buntu, abandi bazishyura. Imyanya y’icyubahiro (VIP) izaba iri ku madolari 1000 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe, mu gihe iy’icyubahiro kurushaho (VVIP) izaba ibarirwa agaciro k’amadolari y’Amerika 2,000 (asaga miliyoni 2 Frw).

Ku bashaka gufata ameza yose icyarimwe, ameza yitwa ‘Jubilee Table’ afite igiciro cy’amadolari y’Amerika 5 000, ayiswe ‘Heritage Tebale’ agura 10,000 by’amadolari na ho ‘Royalty Table’ igura amadolari 15,000. Ku bifuza kugurira imyanya igikundi cy’abantu, impuzandengo yoroheje yiswe “Silver” izaba igura amadolari 20,000, iciriritse yiswe “Gold” ifite agaciro k’amadolari 30,000 na Platinum izaba igura amadolari 40,000.

Umuhango wo gutanga ibyo bihembo uzabera i Kigali aho abawuteguye bagambiriye guha icyubahiro abantu bafatwa nk’abarinzi b’Umurage w’Afurika kuko bagaragaje itandukaniro mu kugera ku ntsinzi zitangaje ndetse bakaba n’intangarugero ku Isi.

Nk’uko bitangazwa na Heritage Times, mu kugena abagomba guhabwa ibyo bihembo hibanzwe ku gushyigikira gakondo n’umuco by’Afurika no kwimakaza agaciro k’Abanyafurika mu ruhando mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego ibirori byo kwakira ibyo bihembo byateguwe kinyafurika ahazaba hari n’agakeregeshwa ko kurwanya imyumvire ipfuye kuri Afurika, kugaragaza umurage nyakuri w’Abanyafurika ndetse no kongera kwibutsa no gushimangira urusobe rw’umuco wihariye ku Banyafurika utasanga ku yindi migabane.

Goodluck Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, na we ari mu bagenewe ibihembo by’Abanyabigwi b’Afurika

Uzaba ari n’umwanya wo kwimakaza ubufatanye bw’imiryango itandukanye, gusuzuma ibitekerezo bishingiye ku muco, politiki n’iterambere, kwimakaza ubutwererane n’ubufatanye bw’umuryango mpuzamahanga mu kwihutisha iterambere ndetse no kugaragaza ibyiza by’Afurika.

Ibi birori byiswe Afri-Heritage bitegurwa n’Ikigo cy’Itangazamakuru Heritage Times [HT] giharanira kuba ku isonga mu guhanga udushya muri uru rwego rw’itangazamakuru n’itumanaho ku mugabane w’Afurika. Ibyo kibigeraho kinyuze mu gukwirakwiza amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga bikajyana n’izindi serivisi z’ingenzi mu iterambere ry’itangazamakuru, harimo gutegura ibirori n’iyamamazabikorwa rigezweho.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bitegurwa na Heritage Times harimo, igikorwa mpuzamahanga kijyanye no kwamagana ubwimukira bunyuranyije n’amategeko, ibiganiro byagutse ku birebana n’inkuru y’Afurika ikwiye kwamamazwa, Inama ku ishoramari ribereye Abanyafurika, ibirori bihuza urubyiruko rw’Abanyafurika rukorera i Londres mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.

Ibirori byo guhemba abanyabigwi b’’Afurika ni bwo bwa mbere bigiye kuba, bikaba bizakomeza mu rwego rwo guha icyubahiro Abanyafurika bagaragaza itandukaniro mu kurasanira agaciro k’Afurika.

Ibyo birori n’ibihembo byitezweho kuba intsinzi n’urwibutso mpuzamahanga ku bikorwa by’indashyikirwa by’Abanyafurika, harimo n’ababa muri diaspora kubera impamvu z’imirimo, dipolomasi na politiki, ibikorwa by’ubugiraneza, kwimakaza umuco, siyansi n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya dushingiye ku muco.

Ni ibirori kandi byitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abatuye ku yindi migabane, cyane cyane mu bihugu bikize, kuri uyu mugabane ufatwa nk’ingobyi ya muntu mu mateka. Ni umwanya kandi uzagaragarizwamo ibyuho bihari kugira ngo hafatwe ingamba zigamije kugera ku iterambere rirambye.

Ibi birori bizarangwamo ibihangano biryoheye ijisho by’abahanzi b’abahanga cyane baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika, ndetse hazabaho umwanya wo gufata ijambo ku bayobozi bamwe na bamwe bazagenda bakukanwa n’abanyarwenya, abaririmbyi, abasizi n’abavuga imivugo byose bizatuma abitabiriye barushaho kunyurwa no kwizihirwa.

Bivugwa ko Umujyi wa Kigali watoranyirijwe kwakira ibyo birori bibaye ku nshuro ya mbere kubera ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho nk’Igihugu gikomeje kugaragaza isura nziza muri Afurika no ku Isi yose, kikaba ari isura nziza n’ishema by’umugabane.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *