Harmonize umaze iminsi atanga urufito mu banyakigali yasubiye iwabo

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize yasubiye iwabo muri Tanzania nyuma y’urugendo yakoreye  i Kigali akahagirira ibihe bidanzwe hamwe n’inshuti ye Bruce Melodie.

Uyu muhanzi wakunze abanyarwandakazi bidasanzwe dore ko mbere yuko aza yari yatangaje ko azahakura umugore gusa ahavuye na mukobwa bizwi yahuye nawe ariko ntiyabuze kugaragaza amarangamutima yuko yabonye abakobwa bo mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Istagram yatangariye ubwiza bw’abakobwa yabonye mu Rwanda

Yagize ati “Ibaze ko n’umukobwa wakoraga amasuku mu cyumba cyanjye yari mwiza ku buryo nawe twakora ubukwe. Ndababwiye aha niho nzakura umugore. Mu minsi ya vuba ndababwira uwo umutima wanjye uzaba wihebeye.”

Hormonize wageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Mutarama 2023 akakirwa na  na Bruce Melodie bamze iminsi banatemeberana Kigali mu duce dutandukanye,yasubiye iwabo muri Tanzaniya kuri uyu wa kane tariki 26 Muatarama 2023 naho Bruce Melodie we ahita yerekeza mu gihugu cya Uganda aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya.

Hormomize amaze iminsi itanu mu mujyi wa Kigali aho yasuye uduce dutandukanye turimo Biryogo aho yagaragaye agurira abantu ibintu bitandukanye ndetse ubwo yari yatembereye mu mujyi hafi y’inzu ya CHIC yagaragaye atanga amafaranga menshi mu bantu baraho.

Uyu muhanzi avuye i Kigali akaoze imishinga y’indirimbo zitandukanye zirimo iyo yakoranye na Bruce Melodie nizindi yakorewe na Element.

Harmonize yageze i Kigali yakirwa na Bruce Melodie

Harmonize yasuye BK Arena arayitangarira atahana umugambi wo gusaba iwabo ko bazagira inzu nkiyi

Harmonize ari kunyanyagiza 'Frw' i Kigali bamwe bakabifata nko guteza  umutekano muke – UmusekeAbanyakigali bagize ibihe bidanzwe nuyu muhanzi aho yagiye abihera ku manyarwanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *