Harogeye harashaya M23 na FARDC bazidutse bakozanyaho. Inkuru irambuye>>>

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro M23, Major Willy Ngoma, avuga ko ibirindiro byabo ahitwa Mabenga, biri gusukwaho urufaya rw’amasasu kuva mu gitondo kuwa 11 Ugushyingo bikozwe na FARDC n’abo .

Major Willy Ngoma kuri Twitter ahagana saa yine za mu gitondo, yavuze ko FARDC n’abo bafatanyije barimo FDLR, Nyatura babagabyeho ibitero.

Yagize ati: “FARDC n’abambari bayo kuva mu gitondo bari kurasa ku birindiro byaxu biri mu gace ka Mabenga. N’ubwo twemeye guhagarika imirwano, Uburenganzira bwo kwirwanaho bwo turacyabufite”.

FARDC ntacyo iratangaza kuri aya makuru. Ikizwi ni uko Kinshasa yavuze ko M23 ari umutwe w’iterabwoba, ugomba kurwanywa nta kindi.

Uyu mutwe wavuze ko niba Kinshasa nta biganiro ishaka, ahubwo na Goma izafatwa.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *