Haruna Niyonzima yabonye ikipe nshya muri Libya

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, Niyonzima Haruna yaguzwe na Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, AS Kigali yifurije Niyonzima amahirwe masa, inamushimira uko babanye.

Yagize ati “Turashimira kapiteni wacu ndetse tunamwifuriza amahirwe mu buzima bushya mu ikipe ye nshya ya Al Ta’awon SC yo muri Libya.”

Biteganyijwe ko uyu mugabo w’imyaka 32, azerekeza muri Libya bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2023.

Amakuru avuga ko amakipe menshi yo muri Libya yifuza uyu mugabo yamubengutse ubwo AS Kigali yakinaga na Al Nasr mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, azwi nka CAF Confederation Cup.

Al Ta’awon SC ni ikipe idafite amateka akomeye muri Libya nubwo yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

Kugeza ubu ku munsi wa cyenda wa shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.

Niyonzima wageze mu ikipe y’Umujyi wa Kigali mu 2019 ayivamo yerekeza muri Yanga yo muri Tanzania, aza kuyigarukamo mu 2021. Yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles, Rayon Sports na APR FC mbere yo kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania mu 2011 nayo yavuyemo ajya muri Simba SC.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *