Hashyizweho amabwiriza mashya arebana n’ahakorerwa ibizamini bya ‘Perimi’

Mu rwego rwo kunoza imikorere Ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu bifuza kubikora no guhabwa izo mpushya ko umunyeshuri n’ukoresha ikizamini aribo bonyine beremerewe kugera aho bikorerwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter mu itangazo yagize iti”Dushingiye kandi ku byo turimo kubona bitemewe muri iyi minsi y’ikorwa ry’ibizamini, birimo: Kwihugurira aharimo gukorerwa ikizamini, abakorera abandi ibizamini, abasaba abanyeshuri amafaranga ko bazabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (abakomisiyoneri).

  1. Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga buramenyesha abantu bose ibi bikurikira:
  2. Uwiyandikishije gukora ikizamini agomba kuba afite indangamuntu ye bwite y’umwimerere kandi akayerekana mbere yo gutangira ikizamini.
  3. Uwandikishije gukora ikizamini aributswa kubahiriza itariki ndetse n’isaha yo gutangiriraho ikizamini ya saa mbili za mu gitondo.
  4. Utazajya agerera ku gihe ahakorerwa ikizamini yongera kwiyandikisha bushya, agahabwa indi tariki azakoreraho ikizamini.
  5. Birabujijwe kwigishiriza imodoka ahabera ibizamini by’uruhushya rwa burundu.
  6. Abarimu bazanye ibinyabiziga bikoreshwa mu kizamini bagomba kuba bambaye impuzankano ibaranga (Reflector Jacket) n’ikarita y’akazi.
  7. Nta wundi muntu wemerewe kugera ahakorerwa ibizamini uretse umunyeshuri ndetse n’ukoresha ikizamini.

Ishami rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga mu minsi yashize ryerekanye abantu batanu yafatiye mu cyuho barimo gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

iki akaba ari igihamya yuko iyi myanzuro yafashwe ifite ishingiro.Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibyo ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari naho ihera isaba Abanyarwanda kujya bashishoza bakitandukanya n’ababizeza ibitangaza kandi ntacyo bari bubakorere uretse kubagusha mu byaha bishobora kubaviramo gufungwa.

Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byatangiye muri Kigali

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *