Hejuru ya 75% by’abagore bakwa ruswa y’igitsina iyo bashaka akazi.

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) wakoze ubushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina usanga hejuru ya 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi bakora.

Ni mu gihe abagabo bangana na 25% ari bo bahura n’iyo ruswa mu kazi. Ubwo bushakashatsi bugamije gutanga Amakuru ku nzego zifata ibyemezo kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba zihamye zo guhangana n’ubu bwoko bwa ruswa buri mu bimunga sosiyete nyarwanda.

Uyu muryango uvuga kandi ko kudatanga amakuru ku gihe ndetse no gutinya gutanga ibirego bya ruswa ishingiye ku gitsina, ari  bimwe mu biri  ku isonga bituma ikomeza kugaragara muri izi nzego.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu nzego zitandukanye z’aba iza Leta, iz’abikorera ndetse n’izindi, hagamijwe kureba uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu kazi ndetse n’icyakorwa ngo iyi ruswa ikumirwe.

Imibare yatangajwe na TI-Rwanda nanone igaragaza ko 79.70% by’abakozweho ubushakashatsi bagaragaje ko bazi iyi ruswa, naho 20.30% bakaba nta makuru bayifiteho.

Ubuyobozi bwa TI Rwanda kandi bushimangira ko, nubwo iyo ruswa yashyiriweho ingamba zikomeye mu rwego rw’amategeko ndetse n’izishingiye ku bigo, byagaragaye ko iri mu zikunze kwakwa cyane mu kazi.

Byagaragaye kandi ko ruswa mu nzego z’abikorera iri hejuru ugereranyije n’izindi nzego kuko iri kuri 57.20%. Ahandi iyi ruswa yiganje harimo mu mashuri makuru na za kaminuza aho iri kurugero rwa 42.60%, mu nzego za Leta ikaba iri kuri 37.20% naho mu mashuri yisumbuye ikaba ku kigero cya 36.10%.

Umuyobozi Mukuru wa TI-Rwanda Ingabire Maarie Immaculée, yavuze ko imibare yavuye mu bushakashatsi ishimangira ko ubu bwoko bwa ruswa budakwiye kurenzwa ingohe kuko bigaragara ko mu Rwanda buhari cyane.

Yavuze ko mu bituma iyi ruswa ikomeza kuvugwa mu Rwanda ni uko imbaraga zishyirwa mu guca umuco wo kudahana zikiri hasi. Ati: “Imbaraga nke nazo zirahari mu buryo ndetse bunagaragara kuko hari igihe haba hari n’ibimeyetso ariko ugasanga ko koko uwo muntu afite iyo mikorere ariko ukabona nta ngaruka bimugizeho, icya kabiri ni uko usanga nta bimenyetso bifatika kuko usanga aba bantu basaba iyi ruswa ishingiye ku gitsina bagira amayeri menshi, aragutoteza ukabona akwandikiye nk’akamesage ngo hanyuma se? Ibyo ntiwabijyana muri RIB, ariko ubibwiwe we aba azi impamvu gusa icyo si ikimenyetso, ikindi tutagomba kwirengagiza ni uko hari abo bagore n’abakobwa baba bashaka gutanga iyo ruswa, iyo rero uwo na we abishaka urumva ko atazabivuga.”

Izindi mpamvu zihariye zagarutsweho zituma iyi ruswa ikigaragara muri izi nzego harimo ubwoba bwo gutakaza akazi ndetse n’ubwoba bw’ingaruka byateza ayo makuru amenyekanye aho biri ku kigero cya 33.70%.

Hari nanone izindi mpamvu ziri ku isonga nko kubura ibimenyetso bifatika biri ku kigero cya 27.40%, gutinya ko nta cyahinduka biri kuri 20.20% naho 12.60% ni abatamenya aho bageza ikirego cyabo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) Rwabuhihi Rose, yakomoje ku ngamba zikwiye kongerwamo imbaraga mu gukumira ruswa ishingiye ku gitsinda.

Ati: “Icya mbere tugomba gukora ni ukubaka ubushobozi mu batanga iyo ruswa kugira ngo bareke kuyitanga, icya kabiri ni uko inzego zikora ubugenzuzi zigomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ibibazo bitugeraho bireke guhera hasi ngo habure ibimenyetso. Icya gatatu ni ugushisikariza abayikorerwa bose ngo batinyuke batange amakuru, nibadatanga amakuru bagategereza ubushakashatsi buza buri myaka 5 tuzasanga nanone nyuma y’iyo myaka ntacyahindutse.”

Iyi raporo kandi igaragaza ko 39.3% bahuye n’iri hohoterwa bahitamo kubiceceka, 20% babiganiriza bagenzi babo bakorana, 15% bakabibwira imiryango yabo, 15% bakabibwira ubuyobozi bw’aho bakorera naho 9.6% bakaba ari bo batanga ibirego ku nzego zibishinzwe.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya isano iri hagati ya ruswa ishingiye ku gitsinda n’ahakorerwa imirimo mu Rwanda, kumenya urwego Abanyarwanda baziho ruswa ishingiye ku gitsina itangirwa ku kazi, kwakira ubuhamya bw’abo byabayeho, kumenya impamvu, uburyo isabwa n’ingaruka igira ku muryango nyarwanda, kugerageza gushaka umuti w’icyakorwa n’ibindi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *