Henri Konan Bédié wayoboye Côte d’Ivoire yapfuye

Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama afite imyaka 89.

Yaguye mu bitaro Polyclinique Internationale Sainte Anne-Marie biri mu mujyi wa Abidjan. Yajyanywe muri ibyo bitaro nyuma yo kuremba.

Bédié yayoboye Côte d’Ivoire guhera mu 1993 kugeza mu 1999 ubwo yakurwaga ku butegetsi ahiritswe n’igisirikare.

Uyu mugabo yabaye Ambasaderi uhagarariye igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma aba Minisitiri w’Imari muri Guverinoma ya Perezida Félix Houphouët-Boigny aza no kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Bédié ashobora kwiyamamaza mu matora ataha ya Perezida.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Bédié yashyize imbere gahunda yo guteza imbere abenegihugu, yirengagiza abanyamahanga ibintu byagize ingaruka ku iterambere ry’inganda zihinga zikanatunganya igihinga cya cacao.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *