Hertier Nziga Ruvumbu wifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sport agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye

Umukinnyi ukomeye w’umukongomani Hertier Nzinga Ruvumbu wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport biravugwa ko ashobora kuba agiye kwerekeza mu ikipe ya Preimiro de d’Agosto yo mu gihugu cya Angola. Bikaba bivugwa ko nta gihindutse ashobora gusinyira iyi kipe mu cyumweru gitaha

Hertier Ruvumbu akaba yarigaruriye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo yagaragaraga mu Rwanada mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, akaba yarakinye mu makipe atandukanye harimo nayiburayi nka Royal Union –gilloise yo mu Bubirigi , akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic youssoufia Berrechid zo muri Mroc.

Ni mugihe hari hamaze igihe havugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport yari yaragaragaje ko imwifuza cyane dore ko yaherukaga kugirana nayo amasezerano y’ukwezi kumwe muri shampion ya 202o-2021 yatwawe n’ikipe ya APR FC aho Rayon Sport yarangije iri kumwanya wa 7 uyu mukinnyi akaba ari umwe mubitwaye neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *