Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe

Muri urutonde hakubiyemo ama Lodge na za Hotel ariko zose ziri mu cyiciro cy’ama hotel ahenze (luxury hotels) kuko urebye nta tandukaniro rinini riri hagati yabyo muri serivisi.

Muri iyi nkuru hoteli twazitondekanyije tugendeye ku giciro cya nyuma cyo hasi (Minimum rates/prices), tunagerageze guhindura ibiciro batanga mu mafaranga y’u Rwanda, urayabona mu dukubo.

Dore urutonde rwa Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe gusa.

10.Radisson Blu and Convention centre

Radisson Blu and Convention Center, ni hotel iri mu mujyi wa Kigali.

Kugira ngo uyiraremo bafite ibiciro bigiye bitandukanye. Icyumba gihendutse kiri ku madolari 205 (~ RWF 204,600) naho igihenze cyane kiri ku madolari 13,660 (~ RWF 13,637,000).

9.The Retreat Kigali

The Retreat Kigali ni hotel nayo iherereye mu mujyi wa Kigali

The Retreat ifite ibyumba biri mu byiciro bitandukanye ariko igiciro cyo hasi ni amadolari 346 (~ RWF 340,000) naho igiciro cyo hejuru ni amadolari 1,164 (~ RWF 1,141,000).

8.Five Volcanoes Boutique Hotel

Five Volcanoes Boutique Hotel  ni hotel iherereye mu karere ka Musanze mu mujyaruguru y’u Rwanda.

Nayo ifite ubwo butandukanye bw’ibyumba. Kuyiraramo ijoro rimwe bishobora kugutwara hagati y’amadolari 580 (~ RWF 568,500) mu cyumba gihendutse n’amadolari 5,500 (~ RWF 5,390,000) mu cyumba gihenze.

7.Magashi camp by Wilderness Safaris

Magashi Camp ni hotel yubatse nk’inkambi, ikoze mu buryo bw’amahema. Iherereye mu karere ka Nyagatare

Magashi Camp ni hoteli iba muri Parike y’Akagera kuyiraramo ijoro rimwe ni amadolari 583 (~ RWF 571,500) mu bihe bihendutse n’amadolari 810 (~ RWF 794,000) mu bihe bihenze.

6 .Virunga lodge

Hotel iza ku mwanya wa 6 ni Virunga Lodge, nayo iherereye mu majyaruguru mu karere ka Musanze

Virunga lodge yo ifite ibiciro biri hagati y’amadolari 670 (~ RWF 656,600) mu bihe bihendutse n’amadolari 1,210 (~ RWF 1,186,000) mu bihe bihenze ku byumba bihendutse. Naho ibyumba bihenze ni amadolari 800 (~ RWF 784,000) mu bihe bihendutse n’amadolari 1,450 (~ RWF 1,445,000) mu bihe bihenze.

5.Sabyinyo Silverback Lodge

Sabyinyo Silverback Lodge ni hotel iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda

Iyi hotel kuyiraramo ijoro rimwe bigutwara hagati y’amadolari 840 (~ RWF 837,000) ku cyumba gihendutse n’amadolari 1,040 (~ RWF 1,036,000) ku cyumba gihenze.

4.Singita Kwitonda Lodge & Kataza House

Singita Kwitonda Lodge nayo ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu.

Singita Kwitonda Lodge kuyiraramo ijoro rimwe bigutwara hagati y’amadolari 1,125 (~ RWF 1,125,000) ku cyumba gihendutse n’amadolari 2,500 (~ RWF 2,493,500) ku cyumba gihenze.

3.Bisate lodge by Wilderness Safaris

Bisate Lodge ni hotel iri mu mashyamba y’ibirunga ikaba ifite amazu y’ibyatsi yubatse mu ishusho y’imisozi cyangwa se ibyari by’inyoni.

Bisate lodge yo ibyumba byaho bihuje ibiciro ariko ibiciro bihinduka bitewe n’amezi, mu gihe bihendutse ijoro rimwe ni amadolari 1,750 (~ RWF 1,747,000). Naho igihe bihenze ni amadolari 2,250 (~ RWF 2,246,000).

2.One&Only Nyungwe House

One&Only Nyungwe House ni hotel iherereye mu ishyamba rya nyungwe (Parike ya Nyungwe)

Bisate lodge yo ibyumba byaho bihuje ibiciro ariko ibiciro bihinduka bitewe n’amezi, mu gihe bihendutse ijoro rimwe ni amadolari 1,750 (~ RWF 1,747,000). Naho igihe bihenze ni amadolari 2,250 (~ RWF 2,246,000).

1.One&Only Gorilla’s Nest

Ku mwanya wa 1 haza One&Only Gorilla’s Nest yubatse hafi ya Parike y’ibirunga. Ahanini bitewe n’uburyo zubatse nk’izimanitse (nests)

Iyi hotel niyo hoteli ihenze muri iki gihugu kuko ijoro rimwe mu cyumba cya macye bigutwara amadolari 4,000 (~ RWF 3,993,000). Naho icyumba gihenze ni amadolari 15,000 (~ RWF 14,948,000).

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *