Huye: Abagwiriwe n’ikirombe bagishyinguwemo

Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe.

Uwo muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ababuriye ababo muri iki kirombe kimwe n’abavandimwe n’inshuti, ndetse n’abaturanyi.

Umwe mu baburiye ababo muri iki kirombe, avuga ko muri uyu muhango “Guverineri Kayitesi yashimye abaturage babaye hafi imiryango yabuze ababo, ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi imiryango yagize ibyago, kandi ko bagiye kuhatunganya bakazajya bahibukira.”

Ubundi iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka. Cyagwiye abantu batandatu ku manywa yo ku itariki 19 Mata 2023, imirimo yo gucukura bashakishwa ihita itangira, ariko ikomeza kugenda ikomwa mu nkokora n’imvura yagiye ituma ubutaka bworoha, kuko hagerwaga ku mwobo bizeye ko abantu bawumanukiyemo babageraho, igitaka kigatibuka, kigatwikira wa mwobo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.

Icyo gihe, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yahise yandika kuri Twitter ubutumwa bugira bti “Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.

Ibyo ni byo byatumye ubuyobozi ku bufatanye n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka, bafata icyemezo cyo kubashyingura.

Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye uwo muhango

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *