Huye: Ari mu maboko ya RIB akurikiranweho kwica uwo bashakanye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye umugabo w’imyaka 39 ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ibiri akanakomeretsa umugore we w’imyaka 34 akoresheje agasuka.

iki cyaha cyabaye ku wa 3 Mutarama 2022 ahagana saa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Nzovi, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko batonganye bapfuye ko atamutekeye.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yakubise agasuka mu mutwe umugore we ubwo yinjiraga mu nzu, ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu kagafata umwana yari ahetse. Bikimara kuba umwana ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko bagezeyo hita apfa.

Ibyaha akurikiranweho biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25 nk’uko giteganywa n’ingingo ya 21 n’iya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *