Huye:Imvura yasenye amazu arenga 100 yica n’abantu batatu.

Abantu batatu barimo umugore umwe n’abagabo babiri, nibo bahitanywe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye mu Kagali ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa ahagana saa moya za n’ijoro igwa iminota itarenze 30, gusa abaturage baravuga ko yari irimo umuyaga udasanzwe.Mu Mudugudu wa Kaburemera yahishe abantu babiri barimo umusaza w’imyaka 81 wagwiriwe n’inkuta z’inzu agerageza gusohoka, ariko bikavugwa ko umuhungu w’uyu musaza bari bayiraranyemo we yabashije gusohoka inkuta zitaragera hasi.

Yishe kandi umugore wo mu kigero cy’imyaka 55 wari wamaze gusohoka hanyuma amabati yo ku nzu yari imaze gusambuka akamutema ijosi. Abuzukuru be babiri bari kumwe na bo barakomeretse baranavunagurika, bose bajyanywe kwa muganga, ariko wa mugore we yaje gupfa.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari n’umugabo warwanaga asohora umuryango we mu nzu wagwiriwe n’urukuta ubu uri kwa muganga.Uretse aba bantu bitabye Imana, hangiritse inzu nyinshi izindi zisaga 100 zasenyutse burundu, hangirika kandi inyubako y’ishuri ku kigo cya Ecole Primaire Buremera.

Abaturage batuye muri aka kagari bahuye n’ibi biza, bavuze ko basaba ubuyobozi bw’Akarere kubagoboka byihutirwa kuko bamwe bakuwe mu byabo n’iyi mvura nyuma yo kubasenyera.Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anavuga ko ubungubu hari kubarurwa ibyo iki kiza cy’imvura cyangije, hanyuma bakaza kureba uko abo cyangirije bafashwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *