I Cabo Delgado Ingabo z’u Rwanda zarokoye abaturage bafashwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza isura nziza aho ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho zigenda zifasha abaturage mu buryo butandukanye.

ubu ingabao z’u Rwanda zifatanyije niza Mozambique zimaze guhashya imitwe y’iterebwoba yari yarayogoje agace ka Cabo Delgado aho abaturage bamaze kugaruka mubyabo.

Nyuma yo guhashya abagize iyo mitwe muri Cabo Delgado, abagize iyo mitwe bahungiye hakurya y’umugezi witwa Missalo mu Karere ka Macomia, gusa hari ubwo bambuka bakagaruka hakuno y’umugezi gutega ibico mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda.

Umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga muri Cabo Delgado mu kugarura umutekano, watumye abaturage bari bamaze imyaka itatu baravuye mu byabo batahuka.

Abo baturage batahuka, bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, zikabashyikiriza Polisi ya Mozambique kugira ngo barindwe banatange amakuru ahagije aho abagize imitwe y’iterabwoba baherereye.

Amakuru abaturage bagenda batanga, bavuze ko inkambi z’imitwe y’iterabwoba zose uko ari eshanu zimutse hakurya ya Messalo zijya mu Majepfo aho bita Miengelewa.Banavuga ko abagize iyo mitwe y’iterabwoba bacitse intege cyane, ko ibitero by’ingabo byabahahamuye kandi nta n’ibikoresho bagifite kuko ibyinshi babyambuwe.

gahunda yo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri Cabo Delgado irakomeje ari nako abaturage basubizwa mu byabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *