I Goma abasirikare 2 bakuru barwaniye ku kibuga cy’indege bahawe igihano cyo gufungwa burundu

 Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin Abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, 2021, Urukiko rwa Gisirikare muri Kivu ya Ruguru rwabahanishije gufungwa Burundu.

Tariki 10 Kanama 2021 Urukiko rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nibwo rwabakatiye icyo gihano, iki gihano bagihawe nyuma yo kwandagazanya ndetse no ku rwanira muruhame.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu ya Ruguru, Guillaume Njike yagize ati “Icyemezo cy’urukiko kirimo kwigisha, no guca integer uwo ari we wese. Bizafasha Abasirikare bakuru n’abandi basirikare muri rusange, by’umwihariko muri ibi bihe byashyizweho bidasanzwe, kuba intangarugero.”

Umucamanza yavuze ko uretse kuba abasirikare baregwa kurwana mu ruhame no gukomeretsa ku bushake, ibikorwa bakoze bitandukira amategeko n’imyitwarire iranga abasirikare.Uwunganira aba basirikare Me Ruffin Lukoo yavuze ko iki gihano gikomeye kandi ari indenga kamere.

Ati “Kurwana byonyine ugahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, ni igihano gikabije, ndetse ndengakamere. Turajuririra Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa kugira ngo Abacamanza bo mu bujurire bazagenzure igihano gikwiye bagereranyije no kuba icyaha cyarakozwe nta bushake, ariko bagabwa igihano kiremereye.”

Hagaragaye Video igaragaza aba basirikare bakubitana ingume karahava ndetse banatukana bikomeye ndetse imirwano yabo yamaze umwanya munini.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *