I Kampala hagabwe igitero cyaguyemo abantu 3 Islamic State yigamba ko ariyo yagabye iki gitero.

Islamic State ni umutwe w’iterabwoba umenyerewe mu Burasizuba bwo Hagati, uyu mutwe watangaje ko ari wo uri inyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu batutu barimo abapolisi babiri mu Mujyi wa Kampala.

Hafi y’Inteko Ishinga Amategeko niho hagabwe iki gitero, cyakomerekeje abantu bagera kuri 33 barimo batanu bakomeretse cyane.

Uyu mutwe wa Islamic State usanzwe imenyerewe mu bitero by’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, aho uyu mutwe wigeze no kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu bihugu birimo Iraq na Syria.

Polisi y’igihugu cya Uganda  yatangaje ko ibitero bya Islamic State bikorwa na ADF, umutwe w’iterabwoba, bivugwa ko ari ishami rya Islamic State muri Afurika y’Iburasirazuba. Uyu mutwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

At least three killed in suicide bomb attacks in Ugandan capital, Kampala |  Uganda | The Guardian

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *