Ibidasanzwe kuri ATM na moto y’umunyu byakozwe n’abiga ku kirwa cya Nkombo

Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero [GS St Pierre Nkombo], bishatsemo ibisubizo bihambaye babasha gukora ikoranabuhanga ry’imashini zifashishwa mu kubikuza amafaranga kuri banki zizwi nka ‘ATM’ ndetse banakora moto yifashishwa mu gutwara abagenzi muri iki Kirwa cya Nkombo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Franҁois ku wa 13 Nyakanga 2021, yasuye abatuye muri iki Kirwa cya Nkombo aganira n’abaturage baho muri rusange bamugaragariza bimwe mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho n’ibikibangamiye n’imibereho yabo.

Muri uru ruzindiko, Guverineri Habitegeko wari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sinayobye Edouard basuye ishuri rya GS St Pierre Nkombo ritangirwamo amasomo y’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye ndetse n’icya kabiri cyigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubumenyi bw’isi n’ibindi.

Abiga muri iri shuri bakoze moto ifite umwihariko wo gukoreshwa n’umunyu ndetse n’amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Aba banyeshuri babwiye Guverineri Habitegeko ko bagize igitekerezo cyo gukora moto nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n’iyangirika ry’ikirere.

Iyi moto inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine.

Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka.

Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayongerera umuriro (accélérer) ubundi ikagenda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Guverineri Habigeko yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo bagaragaje ko guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite bishoboka kandi bikaba byakorwa n’abakiri bato.

Ati “Bakoze ibintu byiza byinshi, iyi moto ikoresha ikoranabuhanga rikoresha amazi n’umunyu. Ntabwo igenda ahantu hanini ariko irakora neza kuko impamvu itagenda urugendo runini ni uko ijyamo litiro ebyiri z’amazi. Ikindi kandi bakora ibindi bintu birimo amasabune, divayi ndetse banafite na gahunda yo gukora Drones.”

Abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo kandi bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka ‘ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki binyuze muri izi ATM.

Guverineri Habitegeko ati “ATM irakora, nabikujeho n’amafaranga, bampa na message rwose no muri mudasobwa yabo hasigaramo ubutumwa bw’ubikuje, banashyizemo uburyo iyo ubikuje hari amafaranga bagukata, bankase 100 mbikuje 1000.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu bikora rwose. Kandi birashimishije uburyo aba bana batangiye gushakira ibisubizo ikirwa cya Nkombo batuyemo.”

Abatuye mu Kirwa cya Nkombo bakunze kugaragaza ikibazo cy’itumanaho rikiri ingorabahizi nubwo ikijyanye n’ihuzanzira cyamaze gukemuka ariko kuri ubu ikijyanye na internet cyo kiracyari ingume.

Kugira ngo ubone serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri aka gace ntabwo byoroshye kuko ukeneye gukoresha internet bimusaba kuzinduka ku buryo saa tanu aba yabirangije.

Ibi ngo bituma abayobozi batanga serivisi nabi cyane cyane izikoresha internet, ku buryo n’abakeneye gutanga raporo yihutirwa biba ari ikibazo kuko akenshi iyo bibaye nyuma ya saa sita ubwo ntibikunda.

Guverineri Habitegeko ati “Badusabye kubakorera ubuvugizi, izi serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zose zifite ibibazo cyane cyane mu gace k’uburengerazuba kegeranye na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Turaza kugirana ibiganiro na RURA, Irembo n’ibigo bitanga internet nka MTN cyangwa Airtel kugira ngo turebe niba aba baturage bafashwa.”

Ku rundi ruhande ariko muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na OneWeb yohereje mu isanzure icyogajuru kitezweho kunoza internet ndetse ubwo cyorehezwaga mu isanzure byavuzwe ko kizabanza gufasha abatuye Umurenge wa Nkombo.

Uyu mushinga uzakora ibyogajuru bizoherezwa mu kirere bisaga 650, ku buryo kugera mu 2022 buri shuri ryose rizaba rifite internet na ho mu 2027 ikazaba ikwira mu bantu bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *