Ibisasu 46 byatahuwe mu kigo cy’ishuri cya TTC Gacuba

Tariki ya 2 Nzeri 2021 mu kigo cya mashuri cya TTC Gacuba giherereye mu Murenge wa Gisenyi, abakozi bacukuraga ahazajya ubwiherero, batahuye ibisasu byari bihatabye bishaje.

Tuyishime Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi ,yemeje aya makuru avuga ko babishyikirije inzego zibishinzwe.

Ati “Ibi bisasu byabonetse mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba, ni abacukuraga ubwiherero baza gusangamo ibisasu 46. Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.”

hakomeje kandi gushakishwa niba ntabindi bisasu byaba bitabye mu kigo.

Mu karere ka Rubavu hagiye hakunda kuba ibibazo bijyanye n’intambara z’abacengezi binashoboka ko ariho ibyo bisasu byavuye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *