Ibitangaje ku ikoranabuhanga rya Habimana ryibutsa abantu kwambara agapfukamunwa

Habimana Fabrice wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yakoze ikoranabuhanga rishobora kumenya isura y’umuntu (Face Recognition Cloud Attendance System), rikaba rishobora kwifashishwa mu kureba isura y’umukozi, rikanasimbura iryo gukoresha igikumwe rishobora gukwirakwiza Covid-19.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yatekereje iryo koranabuhanga nyuma y’uko bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo gutera igikumwe ku mashini imwe bushobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko ku muntu urikoresha, yegereza isura ye ku mashini nk’uri kwireba, ubundi ikabika amakuru y’igihe icyo gikorwa cyabereye, ku buryo umukoresha ashobora kubona igihe abakozi be bagereye ku kazi.

Agashya k’iyi mashini ni uko iyo hagize uwereka isura ye atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi, imwibutsa kukambara kandi neza, yabikora ikabona kwemeza ko yamubonye.

Habimana ati “Iyo weretse isura yawe iyo mashini, ako kanya ihita yandika isaha yaboneyeho iyo sura. Iyo usohotse, wenda usoje akazi, nabwo urayiyereka igahita yandika igihe utahiye. Niba wayiyeretse uje mu kazi wakererewe, ihita ibara iminota wakerereweho igahita iyishyira kuri raporo. Niba wasoje akazi mbere y’amasaha nabwo ihita ibigaragaza.”

Kugeza ubu, iryo koranabuhanga rigizwe n’imashini ashyiramo software, yamaze kurigeza ku Biro by’Akarere ka Huye no mu mirenge itandatu yako. Ni nyuma y’uko yari amaze kubyemererwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT).

Ati “Namaze kurigeza ku Biro by’Akarere ka Huye no muri imwe mu mirenge yako, ubu ngeze mu Karere ka Kirehe. Ahandi natangiye kurigeza ni mu Karere ka Nyagatare.”

Habimana yize ibijyanye n’Amashanyarazi mu mashuri yisumbuye, nyuma ajya kongerera ubumenyi muri Malaysia ari naho yigiye iryo koranabuhanga.

Avuga ko muri iryo koranabuhanga rikoreshwa mu kugenzura abakozi harimo n’uburyo umukozi ashobora gusaba uruhushya akoresheje telefoni igezweho (smartphone) agahita asubizwa.

Ati “Hari application dushyiramo umukozi ashobora gusabiraho uruhushya, umukoresha we agahita amusubiza kuko hari ahabugenewe yuzuza ibisabwa. Iyo umukozi ari mu kiruhuko nabwo imashini irabimenya ikabitanga muri raporo ko kuva kuri iyi tariki kugeza kuri iriya umukozi yari mu kiruhuko.”

Ni umushinga yitezeho iterambere kuko yizeye ko azabonamo amafaranga azazamura imibereho ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu iryo koranabuhanga rikora neza kandi rifasha no mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Face recognition yoroshye kuyikoresha dore ko umukozi aza akarebamo gusa ubundi attendance (ubwitabire) ikaba irakozwe. Ikindi tugendeye ku bihe turimo byo kwirinda ubwandu bwa Coronavirus, byarafashije kuko ‘finger print’ byasabaga gukoramo mu cyuma, ariko iyi system yo ni ukurebamo, byatumye habamo n’ubwirinzi kandi yibutsa n’umukozi kwambara agapfukamunwa.”

Habimana avuga ko amaze igihe akora undi mushinga mu burezi wo gushyira inzogera zikoreshwa mu bigo by’amashuri zisimbura uburyo bwo guhonda icyuma bwari busanzwe bukoreshwa.

Ati “Nawo ni umushinga natekereje mbisaba Minisiteri y’Uburezi kuko nabonaga buriya buryo bwo kujya guhonda ku cyuma buri saha butagezweho, ntekereza gushyiraho inzogera yajya yikoresha. Kugeza ubu maze kubikora mu bigo by’amashuri bigera kuri 600 mu gihugu.”

Kugeza ubu akoresha abakoze bane bahoraho ariko arateganya kuzabongera namara kwagura umushinga we.

Yasabye urubyiruko rufite imishinga gutinyuka kuko mu gihugu hari imikorere ku muntu ufite ubumenyi n’ubushake bwo kugira icyo akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *